Ibi bikaba byatumye umubare w'abanduye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 120,ariko 18 bakaba barakize harimo na 11 bakize mu masaha 24 ashize.
- Abantu 2 batahuwe ko bahuye n'abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.
Minisante ivugako abagaragaweho Coronavirus bahise bashyirwa mu kato Kandi hakaba hakomeje gushakishwa abantu baba barahuye nabo kugirango basuzumwe ndetse banitabweho ni nzego z'ubuzima.
Umuntu wese uhisha cyangwa akanga gutanga amakuru arebana n'umurwayi wa Coronavirus cyangwa ahisha ibimenyetso byayo aba ashyira ubuzima bwa benshi mukaga kandi abihanirwa n'amategeko.
Minisante ikaba idusaba gukomeza gukurikiza amabwiriza y'inzego z'ubuzima hakurizwa cyane cyane gukaraba kenshi kandi neza hanubahirizwa intera ya metero 1 hagati y'abantu.
Ibimenyetso by'ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye n'umuriro.
Mugihe waba ugaragaje ibi bimenyetso wahamagara ku 114 cyangwa akisuzumisha hakoreshejwe telefone ukanda *114# maze ugakurikiza amabwiriza,ushobora no kohereza email kuri callcenter@rbc.gov.rw cyangwa ukohereza ubutumwa kuri WhatsApp +250788202080.
0 comments:
Post a Comment