Umuherwe wa Afurika ukize cyane Aliko Dangote yabwiwe amafaranga asabwa kugirango agure Arsenal. Umuherwe wo muri Nijeriya mbere yari yatangaje ko yifuza kugura iyi kipe yo mu majyaruguru ya London.Dangote avuga ko kuri ubu yibanze ku zindi nyungu ariko ko ateganya umwaka utaha nk'igihe ntarengwa cyo gutangiza isoko rye muri iyi kipe.Muri Mutarama, yongeye gushimangira imigambi ye, agira ati: "Ni ikipe yego nifuza kugura umunsi umwe, ariko icyo nkomeza kuvuga ni uko dufite imishinga ingana na miliyari 20 z'amadolari kandi nibyo nifuza kwibandaho.Noneho Dangote yabwiwe amafaranga bizatwara kugura imwe mu makipe ya Premier League na Bob Ratcliffe, umuvandimwe w'umwe mu bakire bo mu Bwongereza Sir Jim Ratcliffe. Sir Jim amaze imyaka mike agize uruhare mu ku gurwa kwa Chelsea, ariko muri Kanama umwaka ushize isosiyete ye Ineos yarangije amasezerano yo kugura Nice. Murumuna we Bob, ukuriye ishami ry'umupira w'amaguru muri Ineos, yatangaje amafaranga asabwa ubu gutwara ikipe ya Premier League.Bob yatangarije ikinyamakuru cyitwa Financial Times 'Business of Football Summit ko kwigarurira iyi kipe bizatwara byibuze miliyari 2. Yongeyeho ko kwimurira ikipe ahandi muri Premier League byatwara hagati ya miliyoni 150 na miliyoni 350. Tukomeje gutegereza niba bizakunda ko iyi kipe yajya mu maboko yuyu mukire wo muri Nijeriya.
Wednesday, 11 March 2020
Dangote agomba kwishyura milliard 2 z'ama Euro kugirango yegukane Arsenal
YOU MIGHT ALSO LIKE
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment