- Abantu babiri baje baturutse i Dubai
- Umuntu umwe waje aturutse i Bruxelles mu Bubiligi
- Umuntu umwe watahuweho ko yahuye n'undi wanduye Coronavirus mu Rwanda.
Minisante yavuze ko abagenzi bose baherutse kwinjira mu Rwanda bahise bapimwa ndetse bashyirwa mu kato.
Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Itangazo rikomeza rivuga ko “Hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’
Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika no gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga mu bikorwa byo kugenzura ko abantu bose bashyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Ivuga ko ikigenderewe atari uguhana abantu ahubwo ari ukubasaba gushyira mu bikorwa amabwiriza kuko ari mu nyungu z’ubuzima bwiza bw’abatuye igihugu muri rusange.
Minisante itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza, kohereza email kuri callcenter@rbc.gov.rw, gutanga ubutumwa bwa WhatsApp kuri +25088202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.
0 comments:
Post a Comment