Wednesday 11 March 2020

Akon yavuze impamvu atacyambara imitako ihenze-rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?


akon
Akon






Nubuswa kwambara imitako 50.000 $ mugihe abanyafurika babuze amashanyarazi, amazi.





Umuhanzi, Aliaune Damala Bouga uzwi ku izina rya Akon, yatangaje impamvu yaretse kwambara imitako.Uyu munyasenegale,yavuze ko yaretse kwambara imitako ihenze, ubu akaba yabonaga ko ari ibintu bidasanzwe kubera ko Abanyafurika badafite ibikorwa remezo by'ibanze,nk'amashanyarazi n'amazi meza. Ati: “Nashora miliyari imwe y'amadolari mu Bushinwa kugira ngo ntange amashanyarazi muri Afurika. Afurika ibura amashanyarazi, amazi meza, ibikorwa remezo by'ibanze, hari intambwe nini yo gutera imbere ”, ibi akaba yabitangarije radiyo yo muri Zambiya, Qfm.





Iyo ugenda ukabona abantu bababaye, uba ushaka gufasha. Kwiyerekana ntibikiri ibintu byanjye, sinongeye kwambara imitako. Nabonye abantu benshi bakennye, kugeza igihe numva nicira urubanza mu gihe nasuraga mu cyaro. Ati: "Kwambara itako ku matwi ya 50.000 $ ntacyo bimaze. 
Niyo mpamvu nahisemo gukoresha amafaranga yanjye kugira ngo mfashe abandi. ”

Akon aherutse kurangiza amasezerano yo kubaka umujyi we, uzwi ku izina rya 'Akon City' muri Senegale.




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<