Tuesday 9 May 2017

Reza Parastesh:Kubera gusa na Messi yafashwe n'igiporisi cya Iran.

Do you want to share?

Do you like this story?

Umu nya Iran Reza Parastesh yafashwe n'igiporisi cya Iran nyuma yuko abantu bamubonye bakamwitiranya na Messi kubera ukuntu basa batangira kumwifotorezaho.

Bikaba bwaratangiye mu kwezi gushize ubwo papa we yamusabaga kwifotoza yambaye nimero 10 yambarwa na Lionel Messi mu ikipe ya Barcelona.

Abantu benshi aho atuye bakaba bose baba bashaka kwifotozanya nawe akaba ariyo mpamvu polise y'icyo gihugu yabaye imujyanye aho ikorera kugirango imodoka ye ireke gukomeza guteza ambutiyaje mu muhanda.

Uyu munyeshuri w'imyaka 25 akaba yaratangiye gutereka ubwanwa nkubwo Messi asigaye afite ukaba utasha ku batandukanya.Aganira n'ibiro ntaramakuru by'afaransa AFP akaba yagize ati:Ubu abantu bambona nka Messi wo muri Iran bagashaka ko nakora nkibyo akara.

Akaba akomeza avuga ko bimushimisha iyo ageze ahantu akabona abantu bamwishimiye,akaba arimo kwiga uburyo bakina umupira kugirango yigane Messi neza.
Akaba amaze gusabwa ibiganiro n'ibinyamakuru byinshi bikomeye akaba yatangiye no gukorana n'abanyamideri.

messi
Messi iburyo,Reza ibumoso
like-messi
Abantu benshi bashaka kwifotozanya nawe


YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<