Wednesday 3 May 2017

Manchester united uptade news:Jose Mourinho abakinnyi be 5 batangiye kuza mu myitozo.

Do you want to share?

Do you like this story?


manu
Smalling na Pogba
Jose Mourinho umutoza w'ikipe ya Manchester united ubu ntiyorohewe kubera abakinnyi be benshi bari mu mvune mugihe bigeze ahakomeye.

Ikipe irimo gushaka uko yaza muri enye za mbere(big four) kugirango izajye mu irushanwa ry'amakipe yabaye ayambere awayo k'umugabane w'Iburayi(EUFA Champions league),akaba kandi ashaka no gutwara igikombe cya Europa league.

Kuri uyu munsi ubwo bakoraga imyitozo bitegura umukino bafitanye na Celtavigo muri Europa league hongeye kugaragara abakinnyi bari bamaze igihe mu mvune.
Nubwo hakiri abandi bari mu mvune Jose Mourinho avugako aba baribuze byibuze kumufasha mu minsi irimbere doreko n'ubundi bagishidikanwaho kukobatarakira neza.

Abakinnyi nka Chris Smalling,Phil Jones,Eric Bailly na Paul Pogba nibo bagarutse mu myitozo basanga na Juan Mata nawe uherutse kuva mu mvune,Pogba we agomba kubanza mu kibuga mu mukino bafitanye na Celtavigo ku wa kane ariko abandi bo ngo bashobora kutawubanzamo bizatwerwa nuko imyitizo yejo izagenda.

jonesmanutd
Jones na Rooney
ERIC-BAILLY
Bailly



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<